Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru ihitana umuntu umwe naho abandi batatu barimo abasirikare babiri barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uri mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Nyanza, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 ahagana saa Sita z’amanywa (12h00).
Amakuru atangwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko imodoka yakoze impanuka ari ‘Jeep’ ifite plaque ‘RAE 577Q’ yagonze igiti ikangirika cyane. Yari itwawe na Ntivuguruzwa Jean de Dieu w’imyaka 29 wahise ahasiga ubuzima.
Abakomereste ni Niyonkuru Vestine w’imyaka 36 n’abasirikare babiri ari bo Muhoza Catherine w’imyaka 27 na Munyaneza Eric w’imyaka 42.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko hataramenyekana icyataye iyo mpanuka ariko iperereza riri gukorwa.
Ati: “Iperereza riracyakomeza kuko abapolisi bahageze barapima bakusanya ibimenyetso, iperereza rero riracyakomeza mu gihe na dosiye nayo irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha”.
Abakomeretse bajyanywe mu Bitaro byaKaminuza bya Butare, CHUB kwitabwaho n’abaganga naho umurambo w’uwitabye Imana wajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.
Amakuru avuga ko aba bakoze impanuka bavaga mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba berekeza mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo gusura imiryango yabo.
