Umurenge wa Kinigi nk’umwe mu Mirenge y’ubukerarugendo ndetse ukaba Umurenge ubumbatiye byinshi mu bukungu bw’u Rwanda nk’ibirayi, ibireti n’ibindi, wakoreraga mu nyubako itajyanye n’igihe, ibintu byatumaga bamwe babyinubira, ndetse ngo bikaba intandaro yo kudahabwa serivisi ku gihe cyangwa se n’izo bahawe bakazihabwa nabi.
Nk’uko bizwi ko amateka ajya ahinduka, ni nako byagenze ku baturage ba Kinigi ndetse n’abandi bahagenda kuko kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, hatashywe inyubako ijyanye n’igihe byavuzwe ko yuzuye itwaye Miliyoni zisaga gato 330 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nzu nta kindi ije gukora uretse gufasha abaturage kubona serivisi nziza nk’Ibiro bishya by’Umurenge wabo.
Ubwo yatahaga ku mugaragaro iyi nyubako, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze bwana Ramuli Janvier, yavuze ko uyu ari umusaruro w’imiyoborere myiza, avuga ko ibi bikorwa bikomeje gutahwa ku mugaragaro biri muri gahunda yo ‘Kwibohora28’, ashimira ingabo za RPA zari iza RPF Inkotanyi n’Umugaba w’Ikirenga, Nyakubwa Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW bavuzeko ntako bisa kubona Umurenge nk’uyu ko ariko icyo basaba ari uko ‘ubu bwiza bw’inyubako bwajyana na serivisi nziza zizatangirwamo bikazabarinda gusiragizwa no kubura zimwe muri serivisi bashaka’. Ibi ngo bakaba babishingira ku kuba iyi nyubako yatashywe babona ifite kimwe cyose gituma ishobora gutangirwamo serivisi zinoze kandi zihuse.
Inyubako nshya y’Umurenge wa Kinigi yatashywe, yatangiye kubakwa mbere ya Covid-19, bigeze mu mwaka wa 2020 imirimo yasaga nk’iri hafi kugera ku musozo idindira kubera Covid-19. Kubera ingaruka z’iki cyorezo, SACOLA yari ifite mu nshingano kuwubaka kugeza ku musozo, yahise ihagarika imirimo kuko nayo aho yakuraga hasaga nk’ahahagaze, maze imirimo yari imaze gutwara Miliyoni 268 z’amafaranga y’u Rwanda zihwanye na 80% by’agaciro kayo idindira ubwo, yongera gusubukurwa muri uyu mwaka wa 2022 ubwo icyorezo cyagenzaga macye.
Kugira ngo iyi nyubako igere ku gihe cyo gutahwa, byasabye ko Akarere ka Musanze gashaka abandi bafatanyabikorwa, maze hejuru y’uko SACOLA yari yarayubatse kuva hasi kugera hejuru, hiyongeraho KALISOKE yaguze ibikoresho byose bizakoreshwa muri iyi nyubako nshya y’Umurenge wa Kinigi, harimo mudasobwa, intebe, n’ibindi bikoresho byose nkenerwa, bituma igera ku gaciro ka Miliyoni magana atatu na mirongo itatu n’eshatu (333,000,000Frw)
Iyi nyubako iteye amabengeza, yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze na Sabyinyo Community Livelihood Association, SACOLA. Ni inyubako izafasha Umurenge wa Kinigi gutanga Serivisi Nziza zitangirwa ahantu heza ku baturage b’Umurenge n’abandi bose bazaza babagana kuko ari Umurenge uri mu marembo y’Igihugu mu bijyanye n’Ubukerarugendo bitewe na ba mukerarugendo bava ku Isi yose barangamiye Kinigi. Ni Umurenge uri ku muhanda wa kaburimbo, ukaba uri no hafi y’ibindi bikorwa by’iterambere bigezweho nk’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi n’ibindi.






