Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

EAC igiye kohereza Ingabo zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), muri uyu mwaka, yemeje ko ingabo z’uyu muryango zigiye koherezwa kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Kenya, rivuga ko uyu mutwe w’Ingabo za EAC wemejwe n’abakuru b’Ibihugu ubwo bahuriraga i Nairobi muri Kenya, uzakorana n’inzego zisanzwe zifite aho zihuriye no kugarura amahoro muri Congo, ndetse zikazanafatanya n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO.

Perezida Kenyatta yatangaje ko ibice bya Ituri, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nko mu bice bya Rutshuru, Bunagana iheruka gufatwa na M23 kimwe no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bitemewe ko hari uwatunga intwaro uretse inzego zibifitiye uburenganzira, ku buryo undi wese uzifite agomba kuzamburwa nta mananiza.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abayobozi b’ingabo z’akarere bazahurira i Nairobi muri Kenya, ku Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo muri ubu butumwa busa nk’ubugoranye ndetse bamwe babona ko butazanashoboka.

Uburasirazuba bwa DR Congo ni agace karimo imitwe myinshi yitwaje intwaro, itatu ikomeye muri yo iva hanze ya DR Congo. Aha twavuga nka ADF ibarizwa muri Ituli, ikomoka muri Uganda, FDLR ikomoka mu Rwanda ndetse na RED Tabara iba muri Kivu y’Amajyepfo ikomoka mu Burundi.

Kuba uyu mutwe w’Ingabo za EAC ugiye kujyayo, bije bikurikiye ubundi butumwa bwinshi yaba ubw’Ibihugu ubwabyo, ubw’imiryango y’Akarere ndetse yemwe na mpuzamahanga nka MONUSCO imaze imyaka isaga 20 ariko umusaruro mu kugarura umutekano ukaba ushidikanwaho.

Ubu butumwa bw’Ingabo za EAC mu Burasirazuba bwa DR Congo buje mu gihe iki Gihugu gikomeje gushinja u Rwanda na Uganda gufasha Umutwe wa M23 uherutse kwigarurira Bunagana, ndetse bikaba bivugwa ko n’amasezerano yari yasinywe hagati ya Kinshasa na Kampala yaba yateshejwe agaciro ku byifuzo bya bamwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko ya DR Congo.

EAC igizwe n’Ibihugu birindwi binyamuryango ari byo: Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda, Burundi, Sudani y’Epfo ndetse na DR Congo iherutse kwemererwa kuba umunyamuryango mushya w’uyu Muryango.

Perezida Uhuru Kenyatta mu muhango wo gusezera Daniel Arap Moi, Nyayo Stadium in Nairobi/Feb. 11, 2020/AP
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Umuyobozi wa EAC muri iki gihe.

Related posts

Amasezerano mu by’umutekano hagati ya Mali na Kompanyi Wagner y’Abarusiya yavugishije Abafaransa.

N. FLAVIEN

Ingabo za Israel zongeye kurasa ibisasu by’indege mu ntara ya Gaza.

N. FLAVIEN

Donald Trump yatangaje igihe tombora y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izabera.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777