Inyamaswa zitaramenyekana zishe intama eshanu z’umuturage witwa Rariya Thomas uri mu kigero cy’imyaka 61, ahagana mu ma saa munani z’ijoro (02:00AM), kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Muhabura.
Uretse kandi izi ntama ehanu zapfuye, izi nyamaswa zasize zinakomerekeje indi imwe ya gatandatu, gusa ku bw’amahirwe yakomeretse byoroheje ku kaguru, ikaba iri kwitabwaho n’umuvuzi w’amatungo (Véternaire).
N’ubwo batazi neza ubwoko bw’izi nyamaswa, abaturage bo muri aka gace bavuga ko hari ibibwa byo mu gasozi byabazogoroje ku buryo ngo byirirwa bizerera mu mirima y’abaturage yegereye ishyamba, bakaba bakeka ko ari byo byaba byishe n’izi ntama kuko ngo atari nazo za mbere zipfuye muri ubu buryo.
Ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace bwemeje aya makuru, buvuga ko izi nyamaswa zishobora kuba zaciye mu rihumye abashumba bazo kuko ngo ubwo zicwaga nta bari bahari. “Ntibari bahari, bari bazitaye aho mu mirima aho zaririwe nizo nyamaswa”.
Ku bufatanye bw’inzego, abayobozi batandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge, inzego z’umutekano na RDB bahageze bahumuriza abaturage kandi babizeza ubufatanye mu gukemura iki kibazo, hategurwa uburyo bwo gutega izi mbwa zo mu gasozi abaturage bavuga zirirwa zizerera.
Izi ntama eshanu zapfuye ni iz’umuturage wororeye inka 13 n’intama 30 mu masambu ye ari ku nkengero za Parike y’Igihugu y’Ibirunga, akaba yasabwe kubaka ikiraro mu rwego rwo kwirinda kororera ku gasozi no kubungabunga umutekano w’inka n’intama ze.


