Kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, yavuze ko hari ingeso y’ukutubaha ikomeje kugaragara mu nzego zose z’igisirikare kandi asaba abayobozi ba gisirikare gukora inshingano zabo uko bikwiye bativanga muri politike.
Perezida Tshisekedi atangaje ibi nyuma y’igihe gito uwari umujyanama we mu by’umutekano, François Beya ahagaritswe kuri uwo mwanya nyuma yo kuvugwaho gushaka guteza ibibazo mu Gihugu.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC kiri mu ntambara mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bw’Igihugu, mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu ya Ruguru ndetse no muri Ituri, ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro ikabakaba muri za magana.
Perezida Tshisekedi yavuze ko hakomeje kugaragara imyitwarire itari myiza mu nzego z’igisirikare kandi ko ibi byatumye haba ukunanirwa kuzuza neza inshingano zabo, ibintu bigaragarira uko bitwara ku rugamba nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Yashinje abasirikare bo mu myanya yo hejuru kuba bakoresha nabi amafaranga n’ibikoresho bahawe ku rugamba. Yabijeje ko atazabyihanganira na gato kuko ngo gusahura umutungo wagenewe igisirikare ari uguhemukira Igihugu cyose.
