Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye za hano mu Rwanda(saa kumi zo muri Uganda) maze nyuma y’amasegonda 13 gusa rutahizamu Brain Aheebwa wa KCCA ashyira ibuye ry’ifatizo ku cyizere cy’abanyamujyi wa Kampala. Ntihaciye umwanya munini kuko ku munota wa 35 gusa Aheebwa Brain yenyegeje ikibatsi cy’umuriro yari yakongeje umukino ugitangira maze abonera ikipe ye igitego cya kabiri, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya KCCA ku busa bwa AS Kigali.
Mu byumweru bibiri bishize, i Kigali mu Rwanda, hagombaga kubera umukino ubanza, aho AS Kigali yari yakiriye KCCA maze itera mpaga y’ibitego 2 ku busa nyuma yo kuba iyi kipe yo mu mugi wa Kampala itarabashije kugaragaza umubare w’abakinnyi bateganywa n’itegeko rya CAF rigenga iyi mikino kuko iyi kipe yari yibasiwe n’icyorezo cya Covid19.
Mu gice cya kabiri AS Kigali yaje yiminjiyemo agafu, maze ku munota wa 49 Muhadjili Hakizimana yinjiza neza penaliti yahawe nyuma y’amakosa yakozwe n’ab’inyuma ba KCCA. Mu rwego rwo gukaza ubwugarizi bwabo, AS Kigali itari ihagaze neza y’umutoza Eric Nshimiyimana ikora impinduka muri 11 babanjemo, myugariro Rurangwa Mose yinjiramo asimbuye Muhadjili Hakizimana.
Ibi ntibyaje guhira AS Kigali kuko ku munota wa 75 rutahizamu Brain Aheebwa yinjije igitego cye cya gatatu muri uyu mukino. KCCA yasabwaga ibitego 4 kuri 1 muri uyu mukino kugirango ibashe gusezerera AS Kigali, yakomeje kotsa igitutu iyi kipe iterwa inkungu n’umujyi wa Kigali ariko umunyezamu Bate Shamiru abyitwaramo neza ubwo yapfubije amahirwe y’iyi kipe yo mu gihugu avukamo ubugira kabiri mu minota ya nyuma, maze umukino urangira ari ibitego 3-3.
Brain Ahebwa yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine
Mu cyiciro gikurikiyeho AS Kigali izacakirana n’imwe mu makipe azaba yasezerewe mu mikino ya CAF Champions league mu cyiciro cya kabiri, bahatanira kwerekeza mu matsinda.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
AS Kigali: Bate Shamiru, Bayisenge Emery, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri na Abubakar Lawal.
KCCA: Lugwako, Iguma, Musa, Bukenya, Mugume, Achai, Kafumbe, Kezironi, Anukani, Ssenyonjo na Aheebwa.