Amizero
Amakuru Hanze Ubukungu

Stive Ballmer yabaye umuntu wa cyenda utunze arenze miliyari 100 z’Amadorali y’Amerika

Itsinda rito ry’abaherwe bake ku isi niryo ryabashije guca agahigo ko gutunga arenze miiyari 100 ubariye mu madorari y’Amerika. Muri abo harimo Jeff Bezos washinze sosiyete ya Amazon aherutse kwegura ku buyobozi bwayo, Elon Musk wanshinze sosiyete ikora iby’ikoranabuhanga ya Tesla, Bill Gates wa Microsoft n’abandi. Kuri abo hiyongereyeho kandi Stive Ballmer, uyu akaba yarigeze kuba umuyobozi wa Microsft.

Ballmer w’imyaka 65 yeguye ku buyobozi bwa Microsoft muri 2014. Kuri ubu akaba afite ikipe ya Basketball ya Los Angels Clippers ikina mu irushanwa rya NBA muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Muri uyu mwaka turimo, umutungo w’uyu mugabo ukaba wariyongereyeho arenga miliyari 20 z’Amadorari y’Amerika.

Kugeza ubu abantu 9 gusa ku isi nibo bamaze guca aka gahhigo ko gutunga arenga miliyari 100 z’Amadorali, aho iri tsinda riyobowe na Jeff Bezos utunze arenga gato miliyari 200. Gusa ariko mu minsi ya vuba iri tsinda riri bwunguke undi muntu kuko uwitwa Larry Ellison washinze sosiyete yitwa Oracle kugeza ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga yari afite miliyari 98 z’Amadorali y’Amerika, akaba abura gusa miliyari 2 ngo yinjire muri uru ruhando, nkuko bitangazwa na Bloomberg Billionaire Index.

Ihururu ryadutse muri 2021 ryo kugura imigabane muri sosiyete zikora ibijyanye n’ikoranabuhanga niryo ryatumye mu bakire icumi ba mbere ku isi 7 muri bo ari abafite amasosiyete akora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Uko ari icumi (ubariyemo na Larry Ellison) aho umwaka wa 2021 ugereye ubukire bwabo bumaze kwiyongeraho miliyari 254 z’Amadorali ya Amerika. Uteranirije hamwe ayo batunze akaba akabakaba miliyari 1,360 z’Amadorali y’Amerika.

Ikinyamakuru ProPublica cyo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika giherutse gutangaza ubushakashatsi cyakoze ku gitera gutumbagira k’ubukire bwa bamwe mu baherwe muri uyu mwaka wa 2021, aho cyagaragaje ko uretse kuzamuka kw’agaciro k’imigabane muri za sosiyete zikora iby’ikoranabuhanga, abakire bishyura imisoro hafi ya ntayo ugereranije n’abatunze amafaranga make. Urugero rwatanzwe niki kinyamakuru ni uyu Steve Ballmer winjije miliyoni 656 z’Amadorali y’Amerika muri 2018 ariko akishyura imisoro ya miliyoni 78 z’Amdorali gusa (Ni ukuvuga 12% by’ayo yinjije). Ibi ngo bikaba biterwa n’uburenganzira buhabwa ba nyiri amakipe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho usanga batanga imisoro iri hasi y’abakinnyi ndetse n’abakozi b’ikipe.

Urutonde rw’abatunze agatubutse ku isi

NoAmazinaAyo batunze muri miliyari z’amadorali
1Jeff Bezos212.1
2Elon Musk177.2
3Bernard Arnaud169.4
4Bill Gates148.3
5Mark Zuckerberg130.4
6Larry Page115.4
7Sergey Brin111.5
8Warren Buffet101.5
9Steve Ballmer100.5
10Larry Ellison98.6

Related posts

Afghanistan: Amateka y’Abatalibani bagiye kuyobora Igihugu nyuma y’imyaka 20 barameneshejwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda: Leta yatangiye gusaba abaturage ubufasha mu guhangana na Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Goma-Rubavu: Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateye bamwe guhunga.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment