Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Perezida Idriss Déby Itno wa Chad yapfuye azize amasasu yarashwe.

Igisirikare cya Chad kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, cyatangaje ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko yari yatsindiye manda ya gatandatu yiyamamarije ku majwi asaga 78%.

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba zagabye ibitero ziturutse mu Majyaruguru, zikaba zari hafi cyane yo kugera ku murwa mukuru N’Djamena aho byavuzwe ko zari kuri km 220 z’uyu murwa mukuru.

Kuri Televiziyo ya leta, umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu Majyaruguru.

Perezida Déby Itno watabarutse yari afite imyaka 68 y’amavuko, akaba yari ku butegetsi kuva mu 1990, yagezeho amaze gukora Coup d’Etat yafashijwemo n’igihugu cy’Ubufaransa. Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza bikaba byari bimaze iminsi biburiye abaturage babyo ko umutekano wabo utizewe, bibasaba kuzinga utwabo bagasubira ku ivuko. Uru rupfu rwa Itno rwateye benshi kwibaza ukuntu umuyobozi w’Igihugu unafite ipeti nka ririya risumba andi ku Isi yifata akajya ku mbuga y’urugamba, bamwe bemezako akebo yagereyemo uwo yasimbuye mu 1990 ashobora kuba nawe ariko yagerewemo.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko n’ishyirwaho rya leta y’inzibacyuho izamara amezi 18 ikayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa nyakwigendera Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad nk’uko byanditswe na BBC.

Yari yarihaye ipeti rya Mareshall/Photo Internet.
Mu bihe bitandukanye yagiye ajya ku rugamba atitaye ko ari president/Photo Internet
Yapfuye mu buryo bw’amayobera/Photo Internet.
Yari ashyigikiwe n’ubufaransa/Photo Internet.

Related posts

Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa bazira kwica abaturage muri Somalia.

NDAGIJIMANA Flavien

U Bufaransa bwanyagiye Kazakhstan imvura y’ibitego, Kylian Mbappé akora amateka yaherukaga mu 1958.

NDAGIJIMANA Flavien

Ruhango: Umugabo yateye mugenzi we icyuma amushinja kumusambanyiriza umugore.

NDAGIJIMANA Flavien

10 comments

Pascal April 20, 2021 at 1:30 pm

Apfuye nk’umusivile kbs 👍 ntabwo ari uku abasirikare dupfa. Gusa mu bigaragara yapangiwe na bariya ba types ba mpatsibihugu nashakaga ko avaho kuko yari indwanyi nyayo. RIP Itno

Reply
Umutesi April 20, 2021 at 2:10 pm

Noneho ndumiwe koko 🤭🤭 president se ajya ku rugamba byagenze bite? Munsobanurire banyarwanda banyarwandakazi

Reply
Papa Nabo. April 20, 2021 at 2:12 pm

Nonese ntuziko aba ariwe mugaba w’ikirenga w’ingabo? Buriya naho yaba acitse ukuguru President abarwa nk’umusirikari.
Gusa umunsi we wari wageze niyiruhukire.

Reply
Innocent April 20, 2021 at 5:45 pm

N’ubundi Abanyarwanda baravuze ngo “akabuye gakunda mu buro kakabusebwamo”. Itno nawe yakundaga urugamba cyane niyo mpamvu nawe yabiguyemo.

Reply
Innocent April 20, 2021 at 6:14 pm

N’ubundi Abanyarwanda baravuze ngo “akabuye gakunda mu buro kakabusebwamo”. Itno nawe yakundaga urugamba cyane niyo mpamvu nawe yabiguyemo.

Reply
Onesme April 20, 2021 at 8:07 pm

Ubundi President yakagombye kwicwa n’abarwanyi ari uko uwakoze ikosi rya gisirikare wese atakiri mu gihugu! Uyu yishoye kbsa yiyumvisemo ko ari marshall ariyahura 🤨🥳🥳🥳

Reply
Onesme April 20, 2021 at 8:09 pm

Ubundi President yakagombye kwicwa n’abarwanyi ari uko uwakoze ikosi rya gisirikare wese atakiri mu gihugu! Uyu yishoye kbsa yiyumvisemo ko ari marshall ariyahura 🤨🥳🥳🥳

Reply
Valentino April 20, 2021 at 8:12 pm

👍 Kwicwa n’inyeshyamba as President ? Tena zitanafashe igihugu?🤔

Reply
Bimenyimana Jean Damascene April 21, 2021 at 5:45 am

Yewe, n’akumiro pe!
Ese ubwo yarwanaga ngo ahabwe irindi rihe peti ko yose yari yarayamazemo?

Reply
Mabe April 21, 2021 at 8:50 am

Yari yararahiriye ko azemera akagwa ku rugamba aho kwemera ko igihugu cye kibamo akavuyo none koko ibyo yavuze bimubayeho aguye ku rugamba.

Reply

Leave a Comment