Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje Ikinyejana ageze ku Isi.

Pasiteri Ezra Mpyisi wamenyekanye ku bitekerezo bye bikunze kuza bifite ubudasa yaba ku buzima busanzwe ndetse no ubuzima bufata ku myemerere ya muntu, yujuje imyaka ijana (Ikinyejana).

Pasiteri Mpyisi yavukiye i Nyanza, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, tariki 19 Gashyantare 1922 ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga.

Ubugimbi bwe yabubayemo ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa waje gufata izina rya Charles Léon Pierre.Nyuma yo kwakira abamisiyoneri b’abagatorika.

Uyu mukambwe Mpyisi ari muri bacye babashije gukandagira mu ishuri muri icyo gihe kuko yize amashuri 8 abanza mu bigo bitandukanye ndetse nyuma ayakomereza muri Zimbabwe muri Kaminuza y’Abadivantisiti yitwa Solusi aho yakuye impamyabushobozi muri Tewolojiya (Theology).

Mu 1944, Pasiteri Ezra Mpyisi yasezeye ku busiribateri ahitamo gushinga urugo. Yabyaye abana umunani harimo abahungu barindwi n’umukobwa umwe.

Kubera amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, mu 1959, nyuma yo gutanga k’Umwami Rudahigwa, na we byamugezeho niko kujya mu buhungiro mu mahanga maze nk’umuntu wari umuvugizi w’Abadivantisiti ku ngoma y’Umwami akomeza umuhamagaro we n’aho yari ari mu buhungiro.

Ezra Mpyisi yagiye yubaka amashuri atandukanye yigisha Bibiliya mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari nako akomeza gukora nk’umu misiyoneri (Missionary).

Mu 1992, Pasiteri Mpyisi yahagaritse gukora nk’umu misiyoneri, maze nyuma y’uko Ingabo za RPA zibohoye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Mpyisi byamusabye imyaka 2 maze mu 1996 agararukana n’umuryango we mu Rwanda.

Akigera mu Rwanda ntiyicaye kuko yahise atangiza ishuri ry’Abadivantisite rya Mudende ari na ryo shuri rya mbere ryigenga ryari rije mu Rwanda, aza no gutangiza irindi shuri rya Bibiliya i Nyamirambo.

N’ubwo ashaje, Ezra Mpyisi hari uturimo agikora tujyanye n’imbaraga ze za gisaza, benshi bakaba bamuzi nk’umuntu urangwa no gukunda umurimo ari na byo urubyiruko rwinshi rukwiye kumwigiraho kuko akenshi no mu mbwirwaruhame ze akunda kurwibandaho aruhugura kugirango ahazaza harwo hazabe heza.

Pasiteri Ezra Mpyisi wamaganye imvugo igira iti”Nta myaka ijana” ikunzwe n’urubyiruko, we yayujuje/Photo Internet.

Related posts

Uwari umaze imyaka isaga 20 yihishahisha kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Ihumure ku bagenzi benshi bari ahategerwa imodoka muri Nyabugogo, Nyagatare n’ahandi mu Gihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Mayor Kambogo Ildephonse yakuwe mu nshingano kubera amakosa akomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment