Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera

Madame Idamange yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, rwahamije madamu Idamange ibyaha byose bitandatu yari akurikiranyweho.

Madame Yvonne Idamange Iryamugwiza, yari akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo ibyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Urukiko rwemejeko ibi ari ibyaha yakoreye ku muyoboro we wa YouTube (YouTube Channel) yatangiragaho ibiganiro akenshi byagarukaga ku buzima bwite bw’Igihugu n’amateka cyanyuzemo, agashaka kubitambutsa uko ashaka, avuga ko ari uburenganzira bwe bwo gutangaza icyo ashatse n’uko abyumva.

Madame Idamange yaburanye ahakana ibyaha byose yarezwe avuga ko ari ibitekerezo bwite yemererwa n’itegekonshinga gutanga, mbere y’uko yivana mu rubanza.

Yafunzwe mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) 2021 aregwa; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya Jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga n’icyaha cyo gutanga sheki (cheque) itazigamiwe.

Ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, umucamanza mukuru yavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, ibi byaha byose bihama Idamange.

Ubushinjacayaha bwamureze bushingiye ku byo yavugiye kuri YouTube birimo gusaba abantu kujya ku biro by’umukuru w’igihugu kwigaragambya, kuvuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yapfuye, cyangwa ko Leta icuruza Jenoside.

Kubera ibyo byose, Madame Idamange, yakatiwe n’urukiko Imyaka 15 y’igifungo n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda (2,000,000Frw).

Related posts

Rubavu: Miliyari zisaga 91 Frw niyo akenewe mu gusana ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

NDAGIJIMANA Flavien

PNL: Rayon sport na Kiyovu sport zaguye miswi

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment