Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Ifoto y’umunsi: Abasore bagize Symphony Band bitabiriye igitaramo bambaye amajipo.

Abasore bane bibumbiye mu itsinda bise “Symphony Band”, baraye bakoze igisa nk’agashya, baserukana imyambaro abenshi bamenyereye ku gitsina gore, ubwo bari bitabiriye igitaramo cya “Kigali Fiesta” cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021.

Iki gitaramo cyarimo umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay, cyanitabiriwe na benshi mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda bari banyotewe n’ibitaramo doreko kubera Coronavirus, hari hagiye gushira imyaka hafi ibiri nta kwidagadura. Mu bahanzi nyarwanda bakitaniriye harimo: Ariel Wayz, Bushali, Davis D, Ish Kevin na Platini.

N’ubwo muri rusange wasangaga imyambarire ya bamwe mu bitabiriye yihariye, byageze kuri Symphony Band bisya bitanzitse kuko bo bakoze ibyo bamwe bise kirazira, abandi babyita guca umuco, abandi bo bati “ibi bihungu byabaye ibibwa byararangiye”.

Ku rukuta rwabo rwa twitter, Symphony Band mbere y’uko itangira gususurutsa abantu yagize iti: “Twiteguye kugendaaaa [gutarama]”.

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto atamenyerewe cyane mu Rwanda, aho yagaragazaga aba bacuranzi b’abasore bambaye amakote, karuvati, inkweto n’amasogisi maremare, hakiyongeraho agashya kabo kagizwe n’utugutiya tugufi cyangwa se utujipo (jupes) tugarukiye ku mavi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babyakiriye mu buryo butandukanye. Hari abavuze ko ari ukwidagadura kandi ko ari byiza, abandi babinenga bivuye inyuma kuko ngo iyi atari imyambarire ya kigabo mu muco nyarwanda.

Symphony Band mu gitaramo “Kigali Fiesta” bambaye utugutiya tugufi (mini jupes/ mini skirts)/Photo Internet.

Related posts

Kigali: Abacuruza amakariso yongera ikibuno akundwa n’abakobwa bararira ayo kwarika.

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi: Leta iraca amarenga ku bijyanye no gukingira abaturage bayo Covid-19

Christian Hakorimana

Nyirarukundo Ignatienne yakuwe muri MINALOC asimbuzwa Ingabire Assumpta.

NDAGIJIMANA Flavien

5 comments

Vincento Da Silva November 14, 2021 at 12:43 pm

Ngaho namwe mundebere koko !!! Ubu se nk’ababyeyi bababyaye ntibarumbije !! Ni uku abantu baba imbwa ngo ni imyidagaduro. Mu minsi micye bazajya mu nzira bereza imirizo hejuru !!

Reply
Enock Bienvenu November 14, 2021 at 12:46 pm

Aba ni inkunguzi z’abasore. Barimo gukungura mubareke !! Ahubwo ababyeyi babo bashatse bajya kubahamuriza cyangwa se kuraguza bagatsirika iryo shyano, naho ubundi byadogereye !!

Reply
Joel Abajiji November 14, 2021 at 12:49 pm

Mbega abahungu b’imbwa !!! Ugwaruka rutagira kazoza, rutagira indero !! Ni ibijuju kandi umengo bafise ibifukunyi !!
Bujumbura dukunda ingene mutugezaho amakuru nka yose

Reply
Kirenga Liebert November 14, 2021 at 2:49 pm

Simply ni traditional style yo muri Ecosse(UK).

Reply
Paccy November 15, 2021 at 5:54 pm

Njye rwose ndabona ibintu bikomeje guhinduka gacye gacye. Mu minsi iri imbere abahungu bazajya bambara amakariso gusa bajye mu muhanda. Ibi ni ukugotomera ya mico y’imahanga bagatura aho !!!

Reply

Leave a Comment