Kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru kugeza ejo kuwa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, ibyihebe by’umutwe w’iterabwoba wa ADF byishe abaturage 72 mu gace ka Beni gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gitero ibi byihebe bya ADF byakigabye mu gace ka Masala, byica abasivile 42. Ni mu gihe mu minsi ine yari yabanje byari byishe abandi 30 mu duce dutandukanye tw’iyi Teritwari iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa DR Congo.
Muri ibyo bitero kandi, ibi byihebe byatwitse inzu nyinshi z’abaturage, benshi baratorongera, abafite ibinyabiziga nka moto n’ibindi nabyo biribwa.
Radio Okapi iterwa inkunga na MONUSCO yatangaje ko ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC ku bufatanye n’iza Uganda, UPDF zihuriye hamwe muri Operation Shuja, bageze aho ubwicanyi bwabereye kuri uyu wa Gatandatu.
Nibura guhera muri Gicurasi uyu mwaka, abaturage 123 bo muri aka gace ka Beni bishwe n’ibi byihebe bya ADF bikomoka mu gihugu cya Uganda, bikaba byaraje kwihisha mu mashyamba ya DR Congo nyuma y’uko UPDF ibirwanyije ikabikura ku butaka bwa Uganda.