Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Chelsea FC yegukanye Champions league ku nshuro ya Kabiri (Amafoto)

Igitego rukumbi cya Kai Havert gihesheje Chelsea FC igikombe cya 2 cya UEFA Champions league, mu mukino itsinzemo Manchester City zari zahuriye ku kibuga cya Estadio do Dragao ho muri Portugal

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 i Porto ho mu gihugu cya Portugal. Ku isaha ya saa tatu zuzuye ku isaha ya hano iwacu mu Rwanda nibwo umusifuzi Antonio Mateu Lohaz na bagenzi be bari batanze uburenganzira ngo aya makipe yombi yisobanure haboneke uwegukana iki gikombe gikomeye hariya ku mugabane w’Uburayi.  

Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi hagati y’aya makipe yombi akomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, amakipe yombi asatirana ndetse ari nako agerageza amahirwe yo kuboneza mu rucundura.

Mbere ho iminota 3 ngo amakipe yombi ajye kuruhuka (ku munota wa 42) Kai Havert yaje kubonera ikipe ye ya Chelsea igitego ku mupira mwiza yari ahawe na mugenzi we Mason Mount, ari nako igice cya mbere cyaje kuragira.

N’golo Kante niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino

Ubwo amakipe yombi yari agarutse mu kibuga, Manchester city izwiho umukino uryoheye ijisho yihariye umukino ndetse igerageza n’uburyo bwinshi ariko ntibyayihira kuko ba myugariro ba Chelsea Antonio Rudiger na Christensen n’umuzamu Mendy bafashijwe na N’golo Kante bakomeje kugora Man city yari imaze gutakaza Kevin Debruyne wavuye mu kibuga kubera imvune.

Iminota 90 y’umukino irangiye Chelsea FC yegukanye intsinzi ikesha igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, bityo Chelsea yiyongera ku rutonde rw’amakipe  Juventus, Benefica, Notingham Forest, FC Porto afite iki gikombe inshuro 2.

Chelsea yaherukaga kwegukana iki gikombe gifite agaciro ka miliyoni zisaga 23 z’amadolari y’amerika ($23M) mu mwaka wa 2012 i Munich iri kumwe n’umutoza Di Matteo Roberto itsinze Bayern Munchen kuri Penaliti 4 kuri 3.

Ubwo iminota 90 n’7 y’inyongera yari irangiye

Related posts

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka y’ubwato ‘TITANIC’ bumaze imyaka 109 burohamye mu nyanja ya Atlantika.[AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

USA: Imbwa za President Joe Biden zakuwe muri White House kubera amahane.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mbonitegeko May 30, 2021 at 5:54 AM

Ntako bisa! Chelsea yubahwe kandi n’abafana bayo bubahwe! Cyaneee cyane ariko hashimwe lmana yatumye bibaho.

Reply
Pacifique May 30, 2021 at 5:56 AM

Ubundi hari amabara Imana yahaye umugisha. Muzarebe iyo ikirere ari cyiza amabara aba agaragara !!!! Ni Ubururu n’umweru. Chelsea FC, Rayon Sport zubahwe ku Isi yose na bose kuko ni amakipe y’Imana. Harakabaho abahisemo aya makipe !!!

Reply

Leave a Comment