Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Kwamamaza Ubukungu Ubuzima

Bold Regains International, Sosiyete izanye ibisubizo ku bibazo by’ubuzima n’ubukungu.

Uko Isi ikomeza gukataza mu iterambere, ni ko ikiremwamuntu nacyo gikomeje kwerekeza ahabi mu mirire ku buryo biganisha ubuzima bwabo mu kaga, ibi nyamara bikaba biba bamwe bibwirako ari ryo terambere. Kuri ibi bibazo by’ubuzima kandi hiyongeraho ibibazo uruhuri biterwa no kubura amafaranga yo kwifashisha mu byo bakenera umunsi ku munsi.

Kubera ibi bibazo byose byugarije abatuye Isi, abahanga b’abanyarwanda bagerageje gutekereza ahava ibisubizo, ni ko gutangiza Sosiyete nyarwanda (Made in Rwanda) ariko mpuzamahanga kuko ikorera mu Bihugu byinshi ku Isi, bayita ‘Bold Regains International’, mu by’ibanze izana inyunganiramirire z’umwimerere mu rwego rwo gukemura bya bibazo biterwa n’imirire mibi n’ibindi bifitanye isano n’imitekerereze bigatera akavuyo mu mubiri wa muntu.

Doctor Francis Habumugisha, ni Umuyobozi (CEO) wa Bold Regains International ku rwego rw’Isi. Avuga ko batekereje Bold Regains International bagamije gufasha ikiremwamuntu ngo kive mu butamenya ahubwo kiyoboke ubuvuzi buzima bw’umwimerere ari nako ubishaka abikora nk’ubushabitsi (business) maze uretse gukira indwara, agakira n’ubukene bwabaye karande kuri benshi.

Ati: “Dukunda u Rwanda n’abanyarwanda, Africa n’Isi yose muri rusange. Kuba tubakunda rero byatumye tubazanira inyunganiramirire (Food Supplements) ku buryo zidufasha kurya neza maze bikaturinda guhora kwa muganga dufata iriya miti iba yashyizwemo ibinyabutabire kuko burya nayo itugiraho ingaruka”.

Tumubajije itandukaniro rya Bold Regains International n’izindi Sosiyete zayibanjirije kandi zikora nk’uko nayo ikora, Dr Francis Habumugisha, ati: “Ibikorwa birivugira. Twe dukorana n’inganda zizwi ku rwego rw’Isi mu gukora ibintu by’umwimerere ari nayo mpamvu ibyo tuzana byose (Products) bibanza gupimwa ubuziranenge hakarebwa ko nta binyabutabire (chemicals) birimo, hakanarebwa niba bivura koko. Aho rero niho dutandukaniye n’abatubanjirije kuko abenshi muri bo bazanye products, zipimwe bazisangamo bya binyabutabire, wareba kandi ibyo batanga ugasanga bigabanya gacye kandi barigishaga ko bikiza. Twe rero dufite abatangabuhamya mu nzego nyinshi bemezako bakize, ku buryo utugannye aba agannye ahizewe kandi agahabwa umwimerere”.

Bold Regains International, ni Sosiyete yatangijwe n’abanyarwanda babiri; Ndahayo Jean Pierre na Dr Francis Habumugisha, bayitangiza bafite intego yo gufasha abanyarwanda n’abatuye Isi yose kugira ubuzima buzira umuze ariko banarushaho kwiteza imbere mu bukungu.

Iyi Sosiyete yabonye uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, muri Nzeri umwaka ushize wa 2021. Kuri ubu ikorera mu Mujyi wa Kigali, muri MIC Floor ya 4. Bitarenze tariki 10 Gashyantare 2022 ikazaba yafunguye ishami mu Mujyi wa Musanze, ikazakomeza kugaba amashami mu Rwanda ari nako yongera Ibihugu ikoreramo hirya no hino ku Isi.

Bakorana n’inganda zikomeye ku Isi mu gukora inyunganiramirire.
Ibihugu bakoreramo n’ibyo bateganya gufunguramo vuba aha.
Dr Francis Habumugisha yasuye umwe mu bafatangabikorwa w’imena mu Buhinde.
Amasezerano y’ubufatanye basinyanye.
Inyunganiramirire wasanga muri Bold Regains International.

Related posts

Afrobasketball: U Rwanda rwatsinze DRC mu mukino warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

CPCR yasabye Ubufaransa kutemera ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo Gihugu.

Amizero-admin

Inama y’Abaminisitiri yemejeko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Ruhashya w'i Rwanda February 3, 2022 at 9:07 AM

Urakoze cyane bwana Flavien kutugezaho iyi nkuru nziza. Muri iyi minsi ibyo twita kurya neza (amafiriti, inyama z’ubwoko bwose, kwicara igihe cyose,….) nibyo bidukozeho. Iyi Sosiyete niba ije itandukanye n’izayibanjirije byaba ari byiza. Gusa ni ukugira amakenga kuko benshi muri aba bazana bene izi business baba ari abatekamutwe. Ni ugushishoza !!!!

Reply
Ngarukiye Leonce February 3, 2022 at 10:08 AM

Urakoze cyane kutumenyesha iyi nkuru nziza
Dr Francis Habumugisha arashoboye muzi no muri Alliance
Kdi Ibyo akora bimurimo kdi yarabyize
Turamushimiye
Gusa usanga ibiciro biri Hejuru cyane nubwo bitaruta Ubuzima.

Reply
Amani Jayden February 3, 2022 at 8:53 PM

Aba bantu simbashira amakenga !!! Sha njye siniyumvisha uburyo wacuruza utuntu tungana gutya ngo ufashe abantu kwizamura mu bukungu. Amizero muzadushakire amakuru arambuye y’ukuntu umuntu yatera imbere akoranye n’aba bantu, hanyuma mutumare amatsiko niba atari abatekamutwe bashaka kutumaraho utwacu !!

Reply

Leave a Comment