Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Amb Claver Gatete yasimbuwe na Dr Nsabimana Erneste wari umuyobozi wa RURA.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111 n’iya 116, kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, asimbuza Amb Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimburwa na Dr Nsabimana Erneste.

Doctor Nsabimana Erneste wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ni umuhanga mu bijyanye na ‘Civil Engineering’ ari na byo afitemo Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD kuko yize ‘Civil Engineering’ muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yaboneye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu 2005.

Doctor Nsabimana Erneste yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Kyung Hee yo muri Koreya y’Epfo, aho mu 2010 yaboneye icyarimwe Masters na PhD muri ‘Civil Engineering’.

Muri Kamena 2015, Dr Nsabimana yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga muri ‘Civil Engeneering’ yibanda ku bijyanye n’ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu.

Ubwo yari arimo gukurikirana amasomo ya PhD, Dr Nsabimana yakoze ubushakashatsi ndetse yandika inyandiko zanyuzwaga mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane ku bikorwaremezo byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu birimo ingendo zo mu kirere, za gari ya moshi, ibikorwaremezo byo mu Mijyi n’ibindi.

Mu mirimo yakoze harimo kuba kuva muri Nzeri 2015 kugeza mu Ugushyingo 2018 yari umwarimu wigisha Civil Engineering muri IPRC-Kigali.

Yabaye kandi umwarimu nk’akazi kadahoraho muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, INES Ruhengeri ndetse na Dedan Kimathi University.

Dr Nsabimana kandi yabaye Umuyobozi wa IPRC Karongi kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza mu Ukwakira 2019, umwanya yavuyeho ajya kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo.

Kuva tariki 14 Ukuboza 2020, Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora Urwego Ngenzuramikorera, RURA, umwanya avuyeho agirwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Claver Gatete wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavutse Tariki 23 Gicurasi 1962. Yakoze imirimo itandukanye; aho yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Ireland na Iceland. Yari amaze iminsi ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, umwanya yagezeho muri Mata 2018. Kuva muri 2013 kugera muri 2018, yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Eng. Patricia Uwase nawe wari usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Amb Claver Gatete/Photo Internet.
Patricia Uwase / Photo Internet.
Dr Nsabimana Erneste/Photo Internet.

Related posts

Rubavu: Miliyari zisaga 91 Frw niyo akenewe mu gusana ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Paris Saint Germain yihimuye kuri Bayern Munich

NDAGIJIMANA Flavien

‘Kanazi Talent Kids’ yafashije umuhanzi Jef King mu mashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro’ [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment