Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

ADEPR Kadahenda: Chorale Abiringiye yamuritse umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho [VIDEO].

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2022, Chorale Abiringiye ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Kadahenda, Paruwasi Gasasa, Ururembo rwa Rubavu, yamuritse umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho, isaba abakunzi bayo gukomeza kuyishyigikira muri uru rugendo rushya rw’iterambere yatangiye.

Mu birori byari byizihiye amatwi n’amaso, iyi Chorale ibarizwa mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, yakoze ibisa nk’amateka ukurikije agace k’icyaro ikoreramo umurimo w’Imana, maze itumira imbaga y’abakunzi bayo, nabo bitaba nk’abatabaye, maze si ugushyigikira Abiringiye karahava, ibintu byaberetseko bafite abakunzi ndetse bikanabongerera imbaraga.

Umuyobozi wa Chorale Abiringiye, Muhawenimana Jean Pierre yabwiye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW , ko yuzuye ibyishimo n’umunezero, bityo ngo akaba abona nta kindi uretse gushima Imana yo mu Ijuru kuko ngo ari yo ibashoboza gukora ibi byose ndetse ngo bigakundwa ku rugero rwiza nk’urwo babonye n’amaso yabo.

Ati: “N’ubwo turi mu gace k’icyaro ariko twasanze dukwiye kurushaho gukorera Imana, twiyemeza ko twashyira izi ndirimbo zacu hanze. Byaraduhenze nk’uko mubibona, yaba kwakira aba bashyitsi ndetse no gukora ibikorwa nk’ibi bigoye kandi twari dukoze ubwa mbere. Gusa turashima Imana kuko yasohoje ibyo yatuvuzeho tukabyiyumvira n’akanwa kacu”.

Ibi kandi abihuriraho na bagenzi be barimo: Ntawangimfura Patrique, Uzamukunda Mediatrice na Nikuze Claudine bashima Imana ko yabiyeretse bakabona ibirenze uko babitekerezaga, abantu bitabiriye ibirori kandi batanze n’amafaranga ku buryo mbese Imana yitamuruye. Imana yatubwiye ko izabana natwe none yahabaye twayibonye.

Aba baririmbyi bakomeza bavuga k obo mu bushobozi bwabo bakoze ibyo bashoboye bakaba bateye intambwe ya mbere, basaba ko abantu babafasha bagakomeza kwamamaza izi ndirimbo binyuze mu ikoranabuhanga, aho ushaka izi ndirimbo yazisanga kuri You Tube Channel ya Chorale Abiringiye yitwa Abiringiye Choir ADEPR Kadahenda Official.

Chorale Abiringiye yamuritse umuzingo wayo wa mbere w’amajwi n’amashusho bise “Nkwiriye gukora umurimo w’Iyantumye” ugizwe n’indirimbo esheshatu, yatangiye kuririmba mu mwaka wa 1998 itangirana abaririmbyi bagera kuri 30, kuri ubu imaze kugira abaririmbyi basaga 70, ndetse ikaba ikomeje ibikorwa by’iterambere birimo no gukora izindi ndirimbo.

Chorale Abiringiye yo kuri ADEPR Kadahenda yakoze izi ndirimbo esheshatu ku bufatanye na FILOS Pro binyuze muri Poromosiyo (Promotion) yiswe ‘CHRISTMAS GOSPEL PROMOTION‘ itegurwa na FILOS Pro ikaba buri mpera z’umwaka. Ushaka kumenya byinshi kuri iyi Promotion wavugana n’Umuyobozi wa FILOS Pro, bwana Fidel kuri: +250 788 414 985

Related posts

Amwe mu mateka y’ikibaya cy’Urupfu ‘Death Valley’ kirimo byinshi bitangaje. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

U Burusiya bwigambye kwica Ingabo nyinshi za Ukraine no gusenya ibitwaro bigezweho bya Amerika.

NDAGIJIMANA Flavien

Rutsiro: Umwana umaze imyaka 12 afashwe n’indwara idasanzwe aratabarizwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment