Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kiri mu mushinga ukomeye wo kubaka ikoranabuhanga rizafasha inzego z’ubutabera kumenya aho ukekwaho icyaha aherereye, hashingiwe ku bimenyetso bye bya gihanga byakusanyijwe mbere.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa wacyo, Dr. Karangwa Charles, mu nama yateguwe n’Urugaga rw’abavoka igamije guteza imbere ubutabera butishyuza ababuhabwa aho yavuze ko RFI iri gukataza mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rigamije gutuma ubutabera bugera kuri bose kandi mu buryo bwihuse.
Dr. Karangwa yasobanuye ko amakuru akusanywa n’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIDA) arimo imboni, ibiganza, ibikumwe n’isura, ari yo azashingirwaho hubakwa ububiko bw’igihugu bw’ibimenyetso bya gihanga.
Mu bufatanye na Guverinoma y’u Bufaransa, RFI iri kubaka sisitemu izajya ibasha gukurura amakuru ashingiye kuri kimwe mu birango by’umubiri w’umuntu, igahita igaragaza aho aherereye. Ibi bizafasha cyane mu gihe umuntu ukekwaho icyaha atari aho inzego ziri kumushakira.
Iyi sisitemu izafasha no mu bugenzacyaha busanzwe, aho amashami y’inzego z’umutekano azajya afata ibimenyetso by’abakekwaho ibyaha akabyohereza mu buryo bw’ikoranabuhanga, RFI ikabisesengura itabasabye kujya ku cyicaro cyayo. Ibi bizagabanya igihe n’amafaranga byakoreshwaga mu ngendo no mu kohereza ibimenyetso.
Dr. Karangwa yavuze ko Leta imaze gushora miliyari 39 Frw mu guteza imbere RFI kugira ngo igire laboratwari n’ibikoresho bigezweho. Ibi byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bifite ubushobozi buhambaye mu gusuzuma ibimenyetso bya gihanga ku rwego rwa Afurika.
Mbere, kohereza ibimenyetso mu mahanga byasaga hagati ya 500 na 2.000 by’amadolari kuri buri kimenyetso. Ubu bikorwa imbere mu gihugu ku giciro gito cyane, bigatuma hizigamwa asaga miliyoni 500 Frw buri mwaka.
RFI ifite laboratwari 15, aho mu gusuzuma icyateye urupfu rw’umuntu hashobora kwifashishwa nibura 11 muri zo, bigaragaza urwego rwo hejuru rwa serivisi itanga.
Mu mwaka ushize gusa, RFI yakiriye abanyamahanga 423 barimo 290 baturutse mu bihugu 23 bya Afurika, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Abandi baturutse mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bubiligi, u Bufaransa, Suède, u Bushinwa, u Buhinde na Afghanistan.
Dr. Karangwa yagaragaje ko igikurura abo banyamahanga ari ireme rya serivisi n’igiciro kiri hasi ugereranyije n’ibyo babona iwabo.
Uyu mushinga mushya w’ikoranabuhanga uje ushimangira intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gutanga ubutabera bwizewe, bwihuse kandi bunoze.


